Trust Engineering Solutions Ltd ifasha abarangije amashuri gusobanura ibyo bize

Trust Engineering Solutions Ltd ifasha abarangije amashuri gusobanura ibyo bize

RUTAYISIRE EMILE

Ubuyobozi bwa Sosiyete Trust Engineering Solu-tions Ltd bwiyemeje kujyabukangurira abarangije amashuri ya Tekiniki kujya bamenya guso-banura ibyo bakora neza kugirango barusheho kwagura amasoko kandi bamenye no kuyobora abandi.

Umuyobozi wa Sosiyete Trust Engi-neering Solutions Ltd ( TRES Ltd) ari nawe wayishinze, Twagiramungu Ve-nuste, yatangarije Imvaho Nshya ko abanyeshuri barangije kaminuza mubijyanye na Tekiniki usanga batazi ku-vuga ibyo bakora ngo babisobanure neza kandi aho isi igeze ari ingenzi kuvuga ibyo ukora ukabisobanurira abandi kugira ngo ubashe kwizerwa no kubona no kugira isoko ryagutse.

Twagiramungu asobanura ko kuba uri umutekinisiye w’umunyabwenge ukora neza, ibyo baguhaye gukora ukabikora neza ariko utazi kubisoba-nurira abandi ko biba bidahagije. Twa-giramungu agira ati” Niba urangije amasomo ya Tekiniki uzi neza rwose gukora ugomba no kumenya guso-banura ibyo ukora neza, ukanaga-ragaza ko ubuze ibintu byahagarara ariko koko ukanabigaragaza ukora akazi kanoze kandi vuba”.

UKO SOSIYETE TRUST ENGINEERING SOLUTIONS LTD YAVUTSE

Twagiramungu avuga ko yakoze muri sosiyete ya MTN mu mwaka 2000 kugeza 2004 ndetse akora no muri TERACOM mu gihe kingana n’imyaka 2. Icyo gihe akora muri ayo masosiyete yabonaga amasosiyete yo hanze y’u Rwanda ariyo atsindira amasoko yo kubaka iminara kandi akaba aribo akorera.

Read More

0 replies

Leave a Reply

Want to join the discussion?
Feel free to contribute!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *